Nyirimbabazi Hilde Flora umaze kwamamara i Burayi nka Dj Princess Flor, ni umwe mu banyarwandakazi bamaze kubaka ibigwi muri uyu mwuga kandi ari umurimo utari umenyerewe cyane mu Rwanda ku bakobwa. Uyu mukobwa uri mu Rwanda muri iyi minsi twaganiriye aduhishurira byinshi ku buzima bwe bwiganjemo ubukakaye yanyuzemo.
Dj Princess Flor wabaye imfubyi akiri muto, nyina yitabye Imana ubwo yari afite amezi ane gusa, nyuma se umubyara nawe yaje kwitaba Imana ndetse na nyirakuru wamureze mu cyimbo cya nyina bose aba bakaba barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu mukobwa wakomeje kurererwa mu muryango, mu mwaka wa 2003 ni bwo yaje kwerekeza i Burayi mu buryo nawe atabasha gusobanura neza.
Amaze kugera i Burayi aho yari azi ko agiye kubaho neza si ko yabisanze ahubwo ubuzima bwaramushariranye cyane atangira kujya gukora mu tubari, mu maresitora no mu mahoteli kugeza ubwo yagiye gukora mu kabyiniro yigiyemo ibijyanye no gucuranga ibintu yatangiye mu mwaka wa 2008-2009 cyane ko ari bwo yatangiye kubyiga.
Gucuranga kinyamwuga uyu mukobwa ahamya ko yabikoze nka nyuma y’imyaka ine, ni ukuvuga muri 2013-2014 iki gihe akaba yari amaze kumenya byinshi kuri uyu mwuga watumye agura ibikoresho bye ngo abashe kwiga neza. Amafaranga yaguze ibi bikoresho yayakuye ku yo yari yabitse cyane ko yashakaga kwerekeza muri Canada.
Gusa yaje kubisubika atangira umwuga wo kuvanga imiziki gutyo. Akimara kuba umu Dj ubizi ni bwo yatangiye gutekereza kugaruka mu Rwanda aho yongeye kugaruka nyuma y’imyaka 12 ni ukuvuga muri 2015 ahantu adafite umuryango munini yewe n’u Rwanda akaba ataruzi neza n'ubwo arukunda.
Dj Princess Flor ni umukobwa wakuriye i Nyamirambo yize amashuri ye abanza mu mujyi wa Kigali ayisumbuye ayatangirira St Andre gusa ntiyayarangiza kuko yahise ajya mu Bubiligi. Aha yashatse kwigayo imyuga gusa nayo ntiyayirangiza dore ko yisanze yabaye umu Dj kuri ubu akaba ari mu bakobwa b'aba DJ bakomeye mu Bubiligi by’umwihariko umukobwa w’umwirabura.
Iyo muganira ku mateka ye maremare, uyu mukobwa akubwira ko yacuranze mu bitaramo bikomeye byo muri Afurika mu bihugu binyuranye, i Burayi acuranga ahantu hanyuranye, mu Rwanda ho ni ubwa gatanu amaze kuhacuranga. Kuri iyi nshuro ari kubarizwa mu Rwanda nyuma y'iminsi micye ahageze aje gucuranga muri Kigali Summer Fest yateguwe na The Mane igitaramo cyabaye mu minsi ishize.
REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA DJ PRINCESS FLOR
Dj Princess FlorDj Flor yacurangiye abahanzi bakomeye mu bitaramo byabereye i Burayi
TANGA IGITECYEREZO